sangiza abandi

Perezida Kagame agiye guhurira na Tshisekedi mu biganiro i Luanda

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe yemeje ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame azahura na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi mu biganiro i Luanda.

Aya makuru Minisitiri Nduhungirehe yayemereye IGIHE, kuri uyu wa gatatu, tariki ya 4 Ugushyingo 2024, nyuma y’uko Ibiro bya Perezida wa Angola bitangaje ko aba bakuru b’ibihugu bazahura ku wa 15 Ukuboza 2024, mu biganiro bigamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa RDC.

Ni ibiganiro bizitabirwa n’aba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano akubiyemo gahunda yo gusenya umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ubangamiye umutekano w’u Rwanda, bigendana no gukuraho ingamba z’ubwirinzi ku ruhande rw’u Rwanda.

Ibi biganiro bizaba biyobowe na Perezida wa Angola, João Lourenço usanzwe ari umuhuza w’u Rwanda na RDC washyizweho n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Custom comment form