sangiza abandi

Perezida Kagame agiye kugirira uruzinduko rw’akazi muri Kazakhstan

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, agiye kugirira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Kazakhstan, kuva ku wa Kabiri tariki ya 28 kugeza ku wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2025, hagamijwe gukomeza gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’iki gihugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb.Olivier Nduhungirehe, wamaze kugera i Astana, umurwa mukuru wa Kazakhstan, ku wa Mbere tariki ya 26 Gicurasi, niwe watangaje amakuru y’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri iki gihugu.

Perezida Kagame azagirana ibiganiro na Perezida wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev, ndetse hashyirwe umukono ku masezerano atandukanye hagati y’intumwa za guverinoma z’ibihugu byombi.

Ni ku nshuro ya kabiri Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Kazakhstan, nyuma y’urwo yagiriye muri iki gihugu mu 2015, aho yahuye na Perezida wariho icyo gihe, Nursultan Nazarbayev. Gusa icyo gihe, ibihugu byombi ntibyari byagashyiraho umubano wa dipolomasi ku mugaragaro, ibiganiro byakurikiwe no kohereza ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri Kazakhstan mu 2016.

Ku wa Mbere, Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na Minisitiri wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Kazakhstan, Murat Nurtleu, aho baganiriye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zifitiye ibihugu byombi akamaro.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Ndashimira Minisitiri wungirije Murat Nurtleu ku kwakirwa neza no ku biganiro byiza twagiranye uyu munsi i Astana, mbere y’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame.”

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kazakhstan rivuga ko ibiganiro byabo byibanze ku mubano wa dipolomasi, ubucuruzi, umuco n’ubutwererane, hanagarukwa cyane ku bufatanye mu nzego nk’iz’ubwikorezi, inganda, ikoranabuhanga n’ibindi.

Ibihugu byombi byagaragaje ubushake bwo guteza imbere inzira z’ubwikorezi hagati y’imiryango y’akarere ka Afurika n’Aziya, cyane cyane binyuze mu nzira y’ubwikorezi ya Trans-Caspian International Transport Route, nk’imwe mu zituma isoko mpuzamahanga ryihuta.

Minisitiri Nurtleu yagize ati “Tubona u Rwanda nk’igihugu cy’inshuti n’umufatanyabikorwa ukomeye ku mugabane wa Afurika. Nizeye ko imbaraga zacu zifatanyije zizatanga umusaruro w’uruzinduko rwa Perezida Kagame, ruzaba intangiriro y’icyiciro gishya mu mubano wa Kazakhstan n’u Rwanda.”

Minisitiri Nurtleu yanashyigikiye igitekerezo cyo gutegura ingendo z’ubucuruzi hagati y’impande zombi, hagamijwe guteza imbere ubucuruzi no koroshya imikoranire hagati y’inzego z’abikorera n’inzego z’ubucuruzi mu Rwanda no muri Kazakhstan.

Custom comment form

Amakuru Aheruka