sangiza abandi

Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri Kazakhstan

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Astana, mu murwa mukuru wa Repubulika ya Kazakhstan, aho ari mu ruzinduko rw’akazi ndetse ndetse azitabira n’inama mpuzamahanga ya Astana (Astana International Forum).

Perezida Kagame yageze muri Kazakhstan kuri uyu wa kabiri, tariki ya 27 Gicurasi 2025, ndetse Biteganyijwe ko we na Perezida w’iki bihugu, Kassym-Jomart Tokayev, bazagirana ibiganiro byihariye ku munsi w’ejo, mbere y’uko baganira n’itangazamakuru.

Urugendo rwa Perezida Kagame rugamije gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Kazakhstan, ndetse no kungurana ibitekerezo ku bibazo bikomeye byugarije isi binyuze mu Nama mpuzamahanga ya Astana.

Ni ku nshuro ya kabiri Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Kazakhstan, nyuma y’urwo yahagiriye mu 2015, aho yahuye na Perezida wariho icyo gihe, Nursultan Nazarbayev.

Gusa icyo gihe, ibihugu byombi ntibyari byagashyiraho umubano wa dipolomasi ku mugaragaro, ibiganiro byakurikiwe no kohereza ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri Kazakhstan mu 2016.

Perezida Kagame Kandi yasanze Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb.Olivier Nduhungirehe wageze muri iki gihugu ku wa mbere, tariki ya 26 Gicurasi 2025.

Ku wa Mbere, Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na Minisitiri wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Kazakhstan, Murat Nurtleu, aho baganiriye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zifitiye ibihugu byombi akamaro.

Ibihugu byombi byagaragaje ubushake bwo guteza imbere inzira z’ubwikorezi hagati y’imiryango y’akarere ka Afurika n’Aziya, cyane cyane binyuze mu nzira y’ubwikorezi ya Trans-Caspian International Transport Route, nk’imwe mu zituma isoko mpuzamahanga ryihuta.

Custom comment form

Amakuru Aheruka