sangiza abandi

Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Algeria

sangiza abandi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yageze mu Murwa Mukuru wa Algeria, aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, ku butumire bwa mugenzi we w’iki gihugu, Abdelmadjid Tebboune.

Muri uru ruzinduko rwatangiye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Kamena 2025, azarusoza ku wa Gatatu, tariki ya 4 Kamena 2025.

Biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu byombi bagirana ibiganiro byihariye bibera mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ya El Mouradia. Nyuma y’ibyo biganiro, hazakurikiraho inama ihuza abakuru b’ibihugu byombi, bigamije gushimangira ubutwererane mu nzego zitandukanye.

Ibyo biganiro bizasozwa n’ikiganiro kizahuza abakuru b’ibihugu byombi n’itangazamakuru, aho bazagaruka ku ngingo zirebana n’iterambere ry’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Algeria, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano, ubucuruzi, uburezi n’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame azanasura Urwibutso rwa Maqam Echahid, aho azunamira abaguye mu ntambara yo guharanira ubwigenge bwa Algeria. Aha ni hamwe mu hantu hafite amateka akomeye ku baturage ba Algeria.

Nyuma y’aho, Perezida Kagame azasura Ishuri ry’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (ENSIA), ahari kwiga abanyeshuri batanu b’Abanyarwanda boherejwe mu rwego rwo kongera ubumenyi mu masomo ajyanye na Artificial Intelligence (AI) no kubika no gutunganya amakuru (data science).

Biteganyijwe ko kuri uyu mugoroba, Perezida Kagame aza kwakirwa ku meza mu cyubahiro cy’abakuru b’ibihugu na mugenzi we Perezida Tebboune.

Uru ruzinduko rubaye urwa kabiri Perezida Kagame agiriye muri Algeria, nyuma rw’urwo yagiriye muri icyo gihugu mu mwaka wa 2015.

U Rwanda na Algeria bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye bwa dipolomasi, amateka ahuriyeho yo guharanira ubwigenge, no guhuza imbaraga mu gushakira ibisubizo ibibazo by’umutekano muke mu Karere.

Custom comment form

Amakuru Aheruka