Perezida Paul Kagame yagaragaje ko aho Umugabane wa Afurika ugeze uyu umunsi ugomba kwishakamo imbaraga zo kwikemurira ibibazo birimo iby’ubuzima, aho guhora utegereje inkunga z’amahanga.
Yabigarutseho ku wa Gatanu, tariki ya 14 Gashyantare 2025, ubwo yari mu nama yo ku rwego rwo hejuru yiga ku gushakira ubushobozi bw’amafaranga urwego rw’ubuzima mu bihugu bya Afurika, yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia.
Iyi nama yari yateguwe ku bufatanye na Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Afurika CDC n’Urwego rwa AU Rushinzwe Iterambere, AUDA-NEPAD, yigaga ku buryo bwo kuziba icyuho cyatewe no guhagarika inkunga mu by’ubuvuzi yatangwaga ku Mugabane wa Afurika.
Perezida Kagame yavuze ko kuri ubu Afurika yisanze mu ihurizo ryo kuba ibihugu by’ibiterankunga nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byaragabanyije inkunga bitanga by’umwihariko ku Mugabane wa Afurika, agaragaza ko ari abawutuye kwishakamo ibisubizo.
Ati “Afurika ubu yisanze mu masangano. Imiterere y’inkunga y’ubuzima yarahindutse ku buryo bugaragara. Kugira ngo twakire inkunga mu rwego rw’ubuzima ni uko tugomba kubanza gukora ibintu bikomeye, ibyo bivuze gutanga umusanzu munini uva mu mutungo wacu bwite, ndetse twibanda ku gaciro k’amafaranga.”
Perezida Kagame yagaragaje ko kubaka urwego rw’ubuzima muri Afurika ndetse no kurushoramo imari ari ibintu bigomba gukorwa n’Abanyafurika ubwabo, aho gutegereza abazaturuka hanze yayo ngo babibakorere.
Ati “Ntabwo dukwiye guterwa ubwoba n’ibi. Igikorwa cyo kubaka umugabane wacu, harimo n’urwego rw’ubuzima bwacu, ntabwo bigomba gutangwa n’undi muntu uwo ari we wese. Ibiriho ubu ni ubutumire kuri twe kugira ngo dufate ibyemezo byacu ku bibazo byacu, kandi dushake uburyo bwo kubikemura.”
Perezida Kagame yakunze kugaragaza ko Afurika ari umugabane wihagije mu mutungo kamera ndetse ugomba kubyaza ayo mahirwe umusaruro mu kwiyubaka by’umwihariko mu rwego rw’ubuvuzi, kuko usanga ariho ikoresha ingengo y’imari nini ishaka imiti n’inkingo biturutse mu mahanga.
Kuri ubu u Rwanda ni kimwe mu bihugu byatangiye kwishakamo ibisubizo mu buvuzi aho rwatangije Ikigo cya BioNTech gikora imiti n’inkingo gishamikiye ku kigo gikuru kiri mu Budage.
Mu muhango wo gufungura iki kigo, Perezida Kagame yavuze ko iyi gahunda yashibutse ku bibazo by’ubusumbane Umugabane wa Afurika wahuye nabyo mu gihe cy’Icyorezo cya Covid-19, aho u Rwanda na Afurika muri rusange byagowe no kubona inkingo, bituma habaho kwiga ku buryo iki kibazo cyabonerwa igisubizo kirambye.
Uretse iki kigo, u Rwanda kuri ubu rukorana n’Ikigo AMA, gikora ubugenzuzi bw’imiti, ndetse rwashyize imbaraga mu burezi mu by’ubuvuzi aho rufite nk’Ishuri rya UGHE, ryigisha iby’ubuvuzi ku rwego mpuzamahanga, rwashyize imbaraga mu bikorwaremezo by’ubuvuzi n’ibindi.
![](https://umunota.com/wp-content/uploads/2025/02/IMG_4031-1024x528.jpeg)
![](https://umunota.com/wp-content/uploads/2025/02/IMG_4032-1024x725.jpeg)