sangiza abandi

Perezida Kagame asanga impande zose zikoranye byatanga igisubizo cyihuse ku mutekano wa RDC 

sangiza abandi

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame asanga impande zirebwa n’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC zikoranye bishobora kugeza ku gisubizo cy’amahoro cyihuse.

Ni ibyatangajwe ku rubuga rwa X, rw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ku mugoroba wo ku wa kabiri, tariki ya 18 Werurwe 2025.

Muri ubu butumwa bagarutse ku biganiro byahuje Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, byabereye I Doha muri Qatar, biyobowe na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Iyi nama yongeye kwibutsa ko abayobozi b’impande zombi basabwa gushyigikira gahunda yo kugarura amahoro yemejwe n’inama ya EAC na SADC, nk’intambwe ya mbere mu kugarura amahoro.

Muri iyi gahunda harimo kurandura burundu ikibazo cy’abajenosideri ba FDLR no guha agaciro umutekano w’u Rwanda n’Akarere. 

Abayobozi bemeje ko hagomba kubaho ibiganiro hagati ya Guverinoma ya Congo n’ihuriro AFC/M23, hagamijwe kurandura burundu umuzi w’ikibazo cy’umutekano muke.

Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame ahamya ko impande zose zirebwa n’ikibazo zikoranye, bishobora gukemura ikibazo mu buryo bwihuse.

Yanaboneyeho gushimira Emir wa Qatar, ku ruhare rwe mu gushyigikira ibiganiro bitanga igisubizo cy’amahoro arambye muri RDC no mu karere. 

Custom comment form