Kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bari Ankara, basuye Urwibutso rwa Anıtkabir, ahashyinguye Mustafa Kemal Atatürk wabaye Perezida wa mbere wa Turukiya nyuma yo kubona ubwigenge.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Ankara muri Turukiya ku wa gatatu, tariki ya 22 Mutarama 2025, mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi ibiri.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeanette Kagame basuye Anıtkabir ahari imva ya Mustafa Kemal Atatürk wabaye Perezida wa mbere Turukiya, bashyira indabo ku mva ye ndetse baramwunamira.
Mustafa Kemal Atatürk yabaye Perezida wa mbere wa Turukiya kuva mu 1923 kugeza arangije ubuzima mu 1938. Abanya-Turukiya bamufiteho urwibutso rw’umusirikare ukomeye warwaniye igihugu akizamura mu iterambere.
Kuri uyu munsi kandi Perezida Kagame aragirana ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan, biri bukurikirwe n’ibyo bagirana n’abandi bayobozi bamuherekeje, mbere y’uko baganira n’abanyamakuru.
Ku mugoroba, Perezida Recep Tayyip Erdogan arakira ku meza Perezida Kagame na Madamu Jeanette Kagame n’itsinda ry’abandi bayobozi bari kumwe.