sangiza abandi

Perezida Kagame n’Intumwa ya Loni baganiriye ku mutekano mu Karere

sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia, ku kamaro ko gukomeza ibiganiro byazana amahoro arambye mu Karere.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bibinyujije kuri X byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Huang Xia muri Village Urugwiro, kuri iki Cyumweru, tariki ya 6 Mata 2025.

Abayobozi bombi baganiriye ku kamaro ko gushyigikira inzira z’ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu Karere zashyizweho ndetse n’ingamba zishingiye ku guhuza ibikorwa bikemura umuzi w’ibibazo no gushyira imbere ibyageza ku mahoro arambye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC waturutse ku mirwano yahuje Igisirikare cya Congo, FARDC n’umutwe wa M23, ugizwe n’abarwanira uburenganzira bwabo batotezwa bahorwa ubwoko bwabo.

Aba barimo Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bicwa, bagatotezwa na Leta ya Congo ifatanyije n’abagize Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, wubakiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside ari na yo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ibiganiro bibaye mu gihe u Rwanda rwitegura gutangira Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi ijana yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yagejeje ku iyicwa ry’Abatutsi barenga miliyoni. Uyu muhango uzatangirizwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ku wa Mbere, tariki ya 7 Mata 2025.

Custom comment form