Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku buryo bw’ishoramari rirengera ibidukikije (Sustainable Market Initiative), yayobowe n’Umwami w’Ubwongereza Charles III, aho bari muri mu birwa bya Samoa.
SMI ni umuryango mpuzamahanga uharanira guteza imbere ishoramari ritangiza ibidukikije, washinzwe n’Umwami Charles III mu 2020 ubwo yari mu nama ngarukamwaka y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu yabereye i Davos mu Busuwisi.
Perezida Kagame n’Umwami Charles III bahuriye muri iyi nama aho bari mu birwa bya Samoa, bategereje Inama y’Abakuru b’Ibihugu naza Guverinoma y’Umuryango wa Commonwealth igizwe n’ibihugu bivuga Icyongereza (CHOGM).
Ibikorwa byo gutegura CHOGM byatangiye ku wa mbere tariki ya 21 Ukwakira 2024, ubwo habaga inama y’urubyiruko rwo muri Commonwealth yabereye mu gace ka Mulinu’u Bay.
Uyu munsi ku wa Kane tariki ya 24 Ukwakira, haraba inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga iri bubere muri Taumeasina Island Resort, ikazakurikirwa na CHOGM nyirizina izaba ku wa gatanu tariki ya 25 Ukwakira, muri Tuanaimato Conference Centre.

