Perezida Kagame yishimiye itsinzi ya Arsenal yasezereye Real Madrid muri kimwe cya kabiri cya UEFA Champions League, iyitsinze ibitego 2-1.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku gatatu, tariki ya 16 Mata, wasize Arsenal isezereye Real Madrid muri iyi Shampiyona ku giteranyo cy’ibitego 5-1.
Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame ari mu bishimiye itsinzi ya Arsenal, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, ayigaragariza ko abakunzi bayo banyuzwe.
Ati” Mikel Arteta n’ikipe yose ya Arsenal baduteye ishema twebwe abafana n’abafatanyabikorwa. Mukwiye buri kimwe. Ni uko ni uko.”
Arsenal yatsinze Real Madrid ibitego 2-1 ibifashijwemo na Saka watsinze igitego ku munota wa 65, naho G. Martinelli atsinda igitego mu minota y’inyongera isoza umukino, ni mu gihe igitego cya Real Madrid cyatsinzwe na Vinícius Júnior ku munota wa 67.
Arsenal yamaze kwerekeza muri kimwe cya kabiri izahura na Paris Saint Germain, mu mukino ubanza uzaba tariki ya 29 Mata 2025.
Uyu ni umukino utegerejwe n’Abanyarwanda benshi bitewe nuko aya makipe uko ari abiri asanzwe afitanye imikoranire n’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda.
