sangiza abandi

Perezida Kagame yafunguye inama yiga ku ikoranabuhanga mu by’imari ‘Inclusive Finetch Forum’

sangiza abandi

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 25 Gashyantare, Perezida Paul Kagame yatangije kumugaragaro inama y’iga ku ikoranabuhanga ridaheza mu by’imari, Inclusive Fintech Forum, agaragaza ko hari amahirwe mu gukorana hagati ya Leta n’ibigo by’abikorera no guteza imbere ikoranabuhanga rya AI, mu kuzamura umugabane wa Afurika.

Iyi nama ibereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, yitabiriwe n’abarenga 3000 baturutse mu bihugu birenga 80 byo ku Isi yose, barimo abayobozi b’Ibigo bikora ibigendanye n’ikoranabuhanga mu by’imari, ndetse yitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Umuco n’Urubyiruko wa Singapore, Alvin Tan.

Umukuru w’Igihugu mu ijambo rye yagaragaje ko hari amahirwe menshi mu gukorana hagati ya Leta n’abikorera, by’umwihariko ashishikariza abakiri bato ku bigiramo uruhare ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano, AI.

” Mu by’ukuri abaturage bacu bakiri bato ni gihamya ko Afurika ishobora guhangana n’Isi ndetse ikihangira ibishya, iyo urebye ibigo bigitangira kuri uyu mugabane wacu ubonako ikoranabuhanga mu by’imari rikomeje kuganza, mu myaka ishize ibigo bitanga serivisi zikoranabuhanga mu by’imari muri Afurika by’ikubye gatatu, ibi bigo birimo ibito n’ibiciriritse byahinduye urwego rwacu rw’imari.”

Perezida Kagame kandi agaragaza ko urubyiruko rwa Afurika rufite amahirwe menshi mu guteza imbere umugabane wa Afurika ndetse yibutsa abayobozi ko bakwiye kwita ku kibazo cy’ubwiyongere bw’urubyiruko rujya gushaka akazi hanze y’umugabane wa Afurika.

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Umuco n’Urubyiruko muri Singapore, Alvin Tan, yashimiye umubano w’u Rwanda n’iki gihugu mu gihe cy’imyaka 20, ndetse ashimangira ko u Rwanda ruhagaze neza mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga.

Ati ” Twishimiye kandi twubaha u Rwanda kubera ubwiza, ubutwari ndetse n’ibyo rumaze kugeraho mu iterambere ry’ubukungu n’ikoranabuhanga. Uyu mwaka ni umwaka udasanzwe kuri Singapore n’u Rwanda kuko turi kwishimira imyaka 20 ishize dufitanye umubano ushingiye kuri dipolomasi. Ubucuti bwacu burahamye kandi burushaho gushinga imizi.”

Inama ya Inclusive Fintech Forum iri kubera i Kigali izagaruka ku mbogamizi zikigaragara mu gukoresha ikoranabuhanga by’umwihariko mu rwego rw’imari, zirimo ibikorwaremezo bikiri bike ku mugabane wa Afurika, n’umutekano w’iri koranabuhanga, ndetse ibiganiro bizagaruka ku isoko rusanjye rya Afurika n’uburyo bwo kuriteza imbere hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Custom comment form

Amakuru Aheruka