Perezida Paul Kagame yaganiriye na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi na Leah McNab, ushinzwe ibikorwa mpuzamahanga muri NBA.
Ni ibiganiro byabaye Nyuma y’umukino w’itsinda, Nile Conference, wabereye muri BK Arena kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi ndetse wasize APR BBC itsinze Nairobi City Thunder yo muri Nairobi ibitego 92-63.
Ibiganiro byahuje aba bayobozi byibanze ku ruhare rukomeye u Rwanda rwagize mu kwakira irushanwa rya mbere rya BAL ryabereye i Kigali, ndetse n’iterambere ryihuse iri rushanwa rimaze kugeraho mu myaka ine ishize.
Ibi biganiro kandi byagarutse ku bufatanye bukomeje hagati y’u Rwanda na NBA mu guteza imbere impano z’abakinnyi ba basketball mu Rwanda no ku mugabane wose wa Afurika.
Banaganiriye kandi ku mahirwe y’ubukungu ashobora kuvuka binyuze muri siporo nk’urwego rw’iterambere.
Clare Akamanzi, yagizwe umuyobozi Mukuru wa NBA Africa muri Mutarama 2024, afite ubunararibonye mu guhuza ishoramari n’iterambere rya siporo muri Afurika.