sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye na António Costa uyobora EU

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro cyo kuri telefone n’Umuyobozi w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, António Costa, cyagarutse ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC, n’umubano w’u Rwanda n’umuryango wa EU.

Ni ikiganiro cyabaye ku wa gatatu, tariki ya 5 Gashyantare 2025, nk’uko byatangajwe mu butumwa bwacishijwe ku rubuga rwa X, rwa Perezida Kagame.

Ubu butumwa bugira buti” Nagiranye ikiganiro cyatanze umusaruro n’umuyobozi w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, António Costa, aho twaganiriye ku biri mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse twemeranya ko hakenewe uburyo bwiza bwo guhosha no gukemura ibibazo hashyizwe imbere ibiganiro bya politiki, kugira ngo himakazwe amahoro arambuye.”

Ubu butumwa bukomeza bugaragaza ko hashimangiwe ko hakenewe ibiganiro n’impande zose zifite aho zihuriye no gushaka ibisubizo byo kugarura amahoro, ndetse bigaruka no ku ngingo zitandukanye zo gukomeza umubano uri hagati y’u Rwanda n’uyu muryango.

EU yaherukaga kugira icyo itangaza tariki ya 25 Mutarama, ubwo M23 yari imaze gufata agace ka Minova na Sake, ariko itarinjira mu mujyi wa Goma, icyo gihe yasabye ko mu rwego rwo gukemura ibibazo no kwirinda ko byafata indi ntera hakubahirizwa ibiganiro bya Luanda na Nairobi.

Ni ibiganiro bikurikira ibyo Perezida Kagame yagiye agirana n’abandi bayobozi mu bice bitandukanye, ariko byose bigaruka ku kuba inzira yo gukemura ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC, ari ibiganiro bya Politiki ku mpande zose zirebwa.

Custom comment form

Amakuru Aheruka