sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye na Ben Yahmed uyobora ikigo gitegura ‘Africa CEO Forum’

sangiza abandi

Perezida Kagame uri i Abidjan muri Côte d’Ivoire, aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika (Africa CEO Forum), yahuye na Amir Ben Yahmed, Umuyobozi w’Ikigo Jeune Afrique Media Group, gitegura iyi nama.

Aba bayobozi bahuye ku mugoroba wo ku wa mbere, tariki ya 12 Gicurasi 2025, baganira ku bufatanye bw’iki kigo n’u Rwanda ndetse no ku nama itaha ya Africa CEO Forum izabera i Kigali.

U Rwanda rwasanzwe ari umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi b’iyi nama ihuza abayobozi bakomeye b’ibigo by’ubucuruzi muri Afurika n’ahandi ku Isi, ikaba igamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari kuri uyu mugabane.

Africa CEO Forum izaba ari ubwa gatatu igiye kubera mu Rwanda nyuma yo kuhabera mu 2019 yongera kuhabera mu 2024, ndetse izo nshuro zose zakiriwe neza n’abayitabiriye.

Iyi nama itanga umusanzu ukomeye mu kungurana ibitekerezo, gushakira hamwe ibisubizo ibibazo by’ubukungu bya Afurika no gushimangira uruhare rw’icyerekezo gishingiye ku bayobozi b’Abanyafurika.

Mu kiganiro cya ACF 2025 Perezida Kagame yagaragaje uruhare Afurika ikwiye kugira mu gutegura ahazaza h’Isi hahujwe n’inyungu zayo, binyuze mu guhuza politiki z’ibihugu, guteza imbere ikoranabuhanga no kongerera urubyiruko ubushobozi mu bukungu.

Yakomoje kandi ku bushobozi Afurika yifitemo bwo guhangana n’ibibazo byayo bwite itarinze gutegereza ubufasha buvuye ahandi cyangwa ibyo abandi bayigenera.

Perezida Kagame avuga ko nk’abaturage ba Afurika hakwiye kubaho gukorana no kwikemurira ibibazo ubundi bagakorana n’ibihugu mpuzamahanga ” biduha ibyo dukeneye natwe tukabiha ibyo bikeneye.”

Custom comment form

Amakuru Aheruka