sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye na Cheick Camara uyobora Ikigo ‘Service Now Africa’

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yaganiriye na Cheick Camara, Visi Perezida akaba n’Umuyobozi w’Ishami rya Afurika mu Kigo cy’Abanyamerika, Service Now, gitanga serivisi z’ikoranabuhanga.

Ku mugoroba wo ku wa Kane, ni bwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umukino wa kane wa Nile Conference mu y’Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), wahuje APR BBC na MBB BAsketball yo muri Afurika y’Epfo. Warangiye MBB itsinze APR BBC amanota 94-88.

Nyuma y’uyu mukino Perezida Kagame yabonanye na Cheick Camara uyobora Service Now Africa, baganira ku mahirwe ahari yo kwaguriramo imikorere n’imikoreshereze y’ubwenge bukorano mu nzego zitandukanye mu Rwanda.

ServiceNow ni ikigo gikoresha ubwenge buhangano mu gutunganya imirimo y’ibigo bitandukanye, kunoza imikorere no gushaka ibisubizo by’ibibazo ku giciro cyo hasi hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

Iki kigo gikorera mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Kenya na Afurika y’Epfo, ndetse gitegura inama izwi nka ServiceNow Africa Summit, ihuriza hamwe abashoramari bo ku mugabane, bakiha ku bibazo bitandukanye Afurika ihura nabyo.

Custom comment form

Amakuru Aheruka