Perezida Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga mu Bwongereza, David Lammy, baganira ku mubano w’ibihugu byombi, no gushaka umuti w’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Kagame yakiriye David Lamy kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare 2025, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku rubuga rwa X.
Mu byo aba bayobozi baganiriye harimo kurebera hamwe umubano w’ibihugu byombi, ndetse n’uburyo bwo gukemura ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC, hibandwa ku mpamvu muzi y’iki kibazo.
Ni ibiganiro bibaye nyuma y’iminsi mike Guverinoma y’Ubwongereza ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Common Wealth, itumije Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, imusaba ubusobanuro kubitangazwa na Leta ya Congo ko ingabo z’u Rwanda zigasha M23 kurwana mu Burasirazuba bwa RDC.
U Bwongereza bwasabye ko imirwano igomba guhagarara hakisungwa inzira y’ibiganiro byihuse, nkuko byanemejwe n’inama ya EAC-SADC ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.
Icyakora Ambasaderi y’u Rwanda mu Bwongereza yasobanuye ko icyo u Rwanda rwakoze ari ugukaza ingamba z’ubwirinzi ku mipaka yarwo, yerekana urugero rw’ibitero byagabwe mu mujyi wa Rubavu biturutse mu mujyi wa Goma, tariki ya 26 Mutarama 2025, bigahitana bamwe abandi bagakomereka.
Iyi Ambasade yanagaragaje ko u Rwanda rwagiye ruhura n’ibibazo by’umutekano muke biturutse muri RDC mu bihe byashize, birimo n’ibitero byagabwe mu Karere ka Nyamasheke mu 2022, bigabwe n’umutwe w’Abajenosideri wa FDLR nabyo bigahitana ubuzima bw’abantu.
Yongeye kwibutsa ko FDLR itagizwe n’abakambwe nkuko byagiye bitangazwa, ahubwo uyu mutwe wafashijwe na Leta ya Congo, wongera kwiyubaka, wunguka abarwanyi ndetse n’intwaro by’umwihariko utarwana gusa ahubwo ugenda ukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Bongeye kugaragaza kandi ko umutwe wa M23 uri mu Burasirazuba bwa RDC, ugizwe n’Abanye-Congo batotezwa bakicwa abandi bahunze mu myaka 20 ishize, bahorwa ko bari mu bwoko bw’Abatutsi bavuga i Kinyarwanda, kandi byaragizwemo uruhare n’Abakoloni b’Ababiligi.
Hirya y’ibyo ariko, u Rwanda n’u Bwongereza ni ibihugu bisanganywe ubufatanye mu bijyanye n’ubutwererane, ishoramari n’ubucuruzi, ndetse by’umwihariko ibi bihugu byashyizeho ingendo z’indege zigera mu bihugu byombi nta handi zinyuze, bifitanye imikoranire mu bya Gisirikare n’ahandi.
