sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye na Dr Abbas Helmy uyobora Ikigo gikora imiti cya Pharco Pharmaceuticals

sangiza abandi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Gashyantare 2025, Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikigo gikora imiti, Pharco Pharmaceuticals, Dr Sherine Abbas Helmy.

Ibiganiro byabo byanitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, byibanze ku kureba ko u Rwanda n’iki kigo byagira imikoranire mu rwego rw’ubuvuzi n’ikorwa ry’imiti.

Mbere yo guhura kwa Perezida Kagame n’abayobozi b’iki kigo barangajwe imbere n’Umuyobozi Mukuru wa Pharco Pharmaceuticals, Dr Sherine Abbas Helmy, babanje guhura n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika.

Mu butumwa bwatangajwe na RDB buvuga ko abayobozi bombi barebeye hamwe amahirwe ahari mu ishoramari ryo gukora imiti mu Rwanda n’uburyo bwo kwagura uburyo bwo kugerwaho n’imiti y’ibanze n’ibindi bikorwa by’ubuvuzi.

Pharco Pharmaceuticals ni ikigo gikomeye cyo mu Misiri, kuri ubu kimaze imyaka 42 gikora imiti ivura indwara zitandukanye, irimo n’izwi ku izina rya ‘Pharco’.

Iki kigo kiramutse gikoranye n’u Rwanda cyaba kije cyunganira Uruganda rwa BioNTech rwo mu Budage rukora inkingo rwafunguye Ishami mu Rwanda.

Guteza imbere ubuvuzi biri muri gahunda y’igihe kirerekire ya Guverinoma y’u Rwanda, aho iteganya kugabanya imiti n’inkingo yatumizaga hanze, mu rwego rwo kunoza ubuvuzi no kugira ngo bugere kuri bose.

Custom comment form