sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye na Guterres wa Loni ku bibazo bya RDC

sangiza abandi

Perezida Kagame yabonanye n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, baganira ku bufatanye bw’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye, ndetse n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Aba bayobozi bombi bahuriye i Addis Ababa muri Ethiopia aho bitabiriye Inama ya 38 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Gashyantare 2025.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bibinyujije ku rubuga rwa X byanditse ko “Kuri uyu munsi Perezida Kagame yahuye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, i Addis Ababa baganira ku bufatanye bw’u Rwanda na Loni n’ubufatanye bukenewe mu gukoresha igisubizo cya politiki ku bibazo by’umutekano wa RDC.”

Muri ibi biganiro kandi abayobozi bombi bagaragaje ko hakenewe ibiganiro bya politiki ku mpande zose zirebwa n’iki kibazo cy’umutekano muke.

Perezida Kagame yahamirije Guterres ko u Rwanda rwo rufite ubushake bwo gukemura ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC, ariko hazirikanwa gushaka igisubizo kirambye ku mutekano warwo.

Leta ya Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga Umutwe wa M23 uri mu Burasirazuba bw’igihugu, ibirego ruhakana ahubwo rukagaragaza ko RDC imaze imyaka irenga 20 itoteza Abatutsi b’Abanye-Congo, kubera ko bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Inama ya EAC na SADC iherutse kuba yanzuwemo ko iki kibazo cy’umutekano muke kizashyirwaho iherezo n’ibiganiro bya Politiki bihuza impande zose zirebwa, ibi Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi yirengagije ahubwo agakomeza gutiza umurindi intambara hagati ya FARDC na M23.

Perezida wa Angola akaba n’Umuhuza w’u Rwanda na RDC, João Lourenço, mu kiganiro aheruka kugirana na Jeune Afrique yashimangiye ko nta rindi herezo kuri aya makimbirane atari ibiganiro, ndetse avuga ko yagiye yinginga Perezida Tshisekedi kenshi ngo yicare ku meza y’ibiganiro na M23 ariko bikaba iby’ubusa.

Custom comment form