Perezida Kagame yageze i Paris mu Bufaransa aho yakiriwe na mugenzi we, Emmanuel Macron, bagirana ibiganiro byagarutse ku bibazo byerekeye Isi ndetse n’imikoranire itanga umusaruro hagati y’u Rwanda n’iki gihugu.
Ibiro by’Umukuru w’Igihigu ku rubuga rwa X byatangaje ko Perezida Kagame yageze i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025.
Perezida Kagame yakiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron mu nyubako ya Élysée bagirana ibiganiro nk’impande ebyiri zihangayikishijwe n’ibibazo by’umutekano muke biri mu Burasirazuba bwa Afurika.
Perezida Kagame yaherukaga mu Bufaransa mu Kwakira 2024, ubwo yari yitabiriye inama ya Francophonie nyuma y’urundi ruzinduko yari yahagiriye muri Kamena 2025.
U Bufaransa ni kimwe mu bihugu bifitanye umubano ukomeye n’u Rwanda, ndetse bushyigikira cyane gahunda y’ingabo z’u Rwanda yo kugarura amahoro mu nice bitandukanye.
Uretse ibi Kandi, u Bufaransa buri mu bihugu byiyemeje gutanga umusanzu mu kugarura amahoro n’umutekano mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba binyuze mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo warushijeho kuzamo agatotsi mu ntangiriro za 2025.
Perezida Kagame ari mu mujyi wa Paris mu gihe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, hateganyijwe umukino uri bubere kuri Stade ya Paris uri buhuze ikipe ya PSG na Arsenal zose ziterwa inkunga na Visit Rwanda.