Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda n’ibindi bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika, Qimiao Fan, baganira ku mishinga ihuriweho mu bijyanye n’ibikorwaremezo, ubuhinzi no kubaka iterambere rishingiye ku bumenyi.
Umukuru w’Igihugu yakiriye mu biro bye Qimiao Fan, kuri uyu wa Kane, tariki 13 Gashyantare 2025.
Ibiro bya Perezida Kagame, Village Urugwiro, byatangaje ko ibiganiro yagiranye n’Umuyobozi wa Banki y’Isi mu bihugu birimo u Rwanda, Kenya, Somalia na Uganda, Qimiao Fan, byagarutse ku kuganira ku “mishinga ihuriweho y’iterambere hagati y’u Rwanda na Banki y’Isi, mu nzego z’ingenzi mu bikorwaremezo, ubuhinzi, guteza imbere ubumenyi n’ibindi.”
U Rwanda na Banki y’Isi bikorana mu mishinga itandukanye, irimo ibikorwaremezo, kubaka ubushobozi bw’abakozi, ubuhinzi, guteza imbere urwego rw’abikorera n’ibindi by’iganjemo gukura abaturage mu bukene.
Mu myaka irenga 60 ishize u Rwanda na Banki y’Isi bikorana, Abanyarwanda benshi babashije kwivana mu bukene binyuze mu mishinga y’ubuhinzi yagiye iterwa inkunga na yo.
Mu mwaka wa 2024, Banki y’Isi yahaye u Rwanda arenga miliyari 355 Frw yo guteza imbere ishoramari rirengera ibidukikije mu mushinga wiswe ‘Green Finance, Investment and Trade Project.’
Banki y’Isi yagaragarije u Rwanda ko kugira ngo rugere ku cyerekezo 2050, bizarusaba kuzamura no guha imbaraga urubyiruko rw’abasore n’inkumi bari mu kigero cyo gukora.
Raporo ya Banki y’Isi iheruka igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 8.2% mu mwaka wa 2022/2023, ndetse buzamuka ku kigero cya 9.7% mu gihembwe cya mbere by’umwaka wa 2024.
Igaragaza ko ikigero cy’ubukungu kizakomeza kuzamuka no mu mwaka wa 2025/2026, biturutse ku mishinga migari irimo guteza imbere ubukerarugendo, kuabaka ibikorwaremezo n’ibindi.
