sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye na Qimiao Fan uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda

sangiza abandi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki ya 10 Werurwe, Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Banki y’Isi, uyihagarariye mu bihugu birimo u Rwanda, Kenya, Somalia na Uganda, Qimiao Fan.

Aba bayobozi baganiriye ku mikoranire isanzwe hagati y’u Rwanda na Banki y’Isi, ndetse n’uburyo impande zombi zizakomeza gufatanyamo, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida ku rubuga rwa X.

Perezida Kagame yakiriye Qimiao Fan ari kumwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf n’Umujyanama wihariye mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Francis Gatare.

Banki y’Isi isanzwe ikorana bya hafi n’u Rwanda mu mishinga iteza imbere igihugu, yibanda ku bucuruzi n’igira uruhare mu kutangiza ikirere, ndetse mu mpera za 2024 Banki y’Isi yari yahaye u Rwanda miliyari 334 Frw azifashishwa muri iyi gahunda.

Qimiao Fan ubwo yaherukaga mu Rwanda yatangaje ko Banki y’Isi yiteguye gutera inkunga u Rwanda mu mishinga itandukanye yibanda kuri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu, NST2.

Bimwe mu bikorwa Banki y’Isi yateye inkunga harimo kubaka ingomero z’amashanyarazi no kuyageza ku baturage, itera inkunga uburezi, ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwaremezo birambye n’ibindi.

Custom comment form

Amakuru Aheruka