sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye na Spoljaric Egger uyobora Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge

sangiza abandi


Kuri uyu wa kabiri, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Umuyobozi mukuru wa Komite mpuzamahanga ya Croix-Rouge, Mirjana Spoljaric Egger n’intumwa zamuherekeje.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku rubuga rwa X, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye iri tsinda ry’Abayobozi ba Croix-Rouge kuri uyu wa kabiri, tariki ya 6 Gicurasi 2025.

Abayobozi Perezida Kagame yakiriye ni, Perezida wa Komite mpuzamahanga ya Croix-Rouge ”ICRC”, Mirjana Spoljaric Egger n’umuyobozi w’uyu muryango muri Afurika, Patrick Youssef.

Uru ruzinduko aba bayobozi bakoreye mu Rwanda rwari rugamije kugira ngo baganire ku bikorwa bya ICRC mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Croux-Rouge ni ikigo kitegamiye kuri leta giharanira imibereho myiza y’abaturage, ndetse ni kimwe mu bigo byitabazwa iyo hakenewe ubufasha mu bihe by’ibibazo nk’intambara, ibiza n’ibindi.

Croix Rouge ikorana n’u Rwanda muri ibyo bikorwa by’ubutabaza, by’umwihariko ifashiriza impunzi aho zahungiye mu buryo bwo kugirango bagire imibereho myiza.

Ku rundi ruhande ariko Croix-Rouge iri mubigo byari bifite imishinga iterwa inkunga n’Ububiligi, kuri ubu hatarenyekana ibizaba bikubiye mu bufatanye bishya bwayo na Leta y’u. Rwanda.

Custom comment form

Amakuru Aheruka