Kuri uyu wa kane, Perezida Kagame yakiriye abayobozi batandukanye, barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho, ITU, Doreen Bogdan-Martin.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku rubuga rwa X, byatangaje ko abayobozi ku mpande zombi baganira mu mikoranire izageza ku bisubizo by’iterambere ryubakiye ku ikorabuhanga.
Kuri uyu munsi kandi Perezida Kagame yakiriye Intumwa ya Loni mu bijyanye n’Ikoranabuhanga, Amandeep Singh Gill.
Nyuma yaho Perezida Kagame yanabonanye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Veronica Nduva, nyuma yaho yakiriye Minisitiri w’Ubuzima wa Tanzania, Jenista Mhagama, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida w’igihugu cye, Samia Suluhu Hassan.
Aba bayobozi bose bari mu Rwanda guhera kuri uyu wa kabiri, tariki ya 3 Mata 2025, aho bitabiriye inama mpuzamahanga mu Ikorabuhanga, Global AI Summit on Africa.
Uretse aba bayobozi, iyi nama yitabiriwe n’Abanyacyubahiro batandukanye, barimo Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, abayobozi mu nzego zifata ibyemezo, abashoramari n’abayobozi b’ibigo bikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangana.
Abayitabiriye baganirijwe ku buryo bwo kwifashisha Ubwenge buhangano mu kubyaza umusaruro amahirwe y’ubuhanga buri mu Banyafurika.




