sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye  n’ubuyobozi bwa NBA Africa na BAL 

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame, yakiriye abayobozi n’abashoramari bo muri NBA Africa na BAL baganira ku iterambere ry’iri rushanwa ku Mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yakiriye aba bantu ku wa gatandatu, tariki ya 24 Gicurasi 2025, nyuma y’umukino wa gatanu w’itsinda Nile Conference wahuje APR BBC n’ikipe ya Al yo muri Libya.

Mu bayobozi n’abashoramari Perezida Kagame yakiriye harimo Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Amadou Gallo Fall, Perezida wa Basketball Africa League (BAL), Leah McNab, ushinzwe imirimo mpuzamahanga muri NBA na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire.

Abandi Bari kumwe ni Masai Ujiri, Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amwerika.

Masai Ujiri yagiye akora ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro mu Rwanda harimo kuzana ‘Giants of Africa’, kubaka ibibuga bya Basketball ndetse aherutse gufungura inyubako ya ‘Zaria Court’ izajya yifashishwa mu myidagaduro. 

Bari kumwe Kandi n’Umunya-Sudani y’Epfo, Luol Deng, wakiniye NBA, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu ari mu bakozi ba NBA yo muri Afurika.

Mu biganiro byabahuje na Perezida Kagame baganiriye ku ruhare rukomeye u Rwanda rwagize mu kwakira irushanwa rya mbere rya BAL, ndetse n’uruhare rukomeje kurugiramo mu guteza imbere impano z’abakinnyi b’umukino wa Basketball haba mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika.

Abayobozi baganiriye kandi ku mikoranire irambye iri hagati ya NBA n’u Rwanda, harimo n’uburyo iyi mikoranire ishobora gufungura amahirwe mashya y’iterambere ry’ubukungu biciye muri siporo.

Irushanwa rya BAL ribaye ku nshuro ya gatanu, ndetse ifitanye amasezerano n’u Rwanda azageza mu 2028, aho u Rwanda ruzajya rwakira imikino y’amajonjora igasimburana na Afurika y’Epfo kwakira imikino ya nyuma.

Custom comment form

Amakuru Aheruka