sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU na Visi Perezida wa Komisiyo yo mu Bufaransa

sangiza abandi

Kuri uyu wa gatanu, Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Mahmoud Ali Yousouf, baganira ku guteza imbere ikoreshwa ry’Ubwenge Buhangano, AI no ku mutekano muke uri mu Karere k’Uburasirazuba.

Amakuru yatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku rubuga rwa X avuga ko Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Mata 2025.

Bakomeje bavuga ko aba bayobozi bombi baganiriye ku bijyanye n’aho impande zombi zigeze zishyira mu bikorwa imyanzuro yashyizweho igamije guhosha umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse banaganira ku bufatanye bw’u Rwanda na AU mu gushimangira uruhare rwa Afurika mu mpinduramatwara y’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano.

Kuri uyu munsi kandi Perezida Kagame yabonanye na Senateri Olivier Cadic usanzwe ari Visi Perezida wa Komisiyo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Umutekano n’Ingabo mu Nteko y’u Bufaransa nawe uri i Kigali, aho yitabiriye inama ya Global AI Summit Council.

Iyi nama y’iminsi ibiri yari igamije kwiga ku buryo bunoze bwo kugenzura imikorere n’imikoreshereze y’Ubwenge Buhangano, AI, mu guteza imbere umugabane wa Afurika.

Muri iyi nama Perezida Kagame yibukije Afurika ko idakwiriye kongera gusigara inyuma y’indi migabane, ishaka uburyo yayishyikira, ahamya ko Afurika ubwayo igomba guhaguruka, abayituye bagafatanya kugera ku iterambere kuko biri mu nyungu zabo.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abarenga 1000 baturutse mu bihugu byo hirya no hino muri Afurika no hanze yayo, biganjemo abakora mu rwego rw’ubuzima n’izindi nzego zikenera cyane ikoreshwa rya AI mu kwihutisha iterambere ryazo.

Custom comment form