Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Afurika ari umugabane ufite umutungo karemano nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko avuga ko kugira igihugu gitere imbere bituruka ku buyobozi bwiza bucunga neza umutungo.
Ni bimwe mubyo yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Mario Nawfall, wari umaze kumubaza icyo ibindi bihigu by’ Afurika bibura ngo bigere ku iterambere nk’u Rwanda, kandi bimwe muri byo binafite umutungo karemano mwinshi.
Umukuru w’Igihugu yamusubije ko we akurikije uko abibona hari ibihugu byakabaye bikora n’ibirenzeho ndetse bigatera imbere cyane kurusha u Rwanda, ariko usanga abayobozi b’ibyo bihugu babura ikintu cyo gufata ibyemezo.
Yagize ati” Abantu ni bamwe ahantu hose ubahaye amahirwe mu gice icyaricyo cyose cya Afurika, Afurika iracyari inyuma y’indi Migabane yose, gusa icyatumye abandi bakira ninacyo cyatuma Afurika nayo ikira, kubera ko Afurika ifite umutungo karemano.”
Perezida Kagame yatanze urugero rwa RDC avuga ko ari igihugu gikize ariko kitaragera ku iterambere, biterwa n’ubuyobozi butabyitayeho.
Ati” Fata igihugu nka RDC, irakize cyane cyane, kubera iki igihugu nka kiriya cyasabiriza kubera amabuye y’agaciro? Kubera iki? Ndi gukoresha ikibazo kugirango ngusubize nkwereke ko birebana na politiki n’imicungire myiza, nubwo bunyangamugayo turi kuvuga.”
Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko abayobozi b’ibihugu bya Afurika batinya gukorana n’abaturage kugirango nabo bagire inyungu kuri ubwo bukungu karemano nabo batere imbere.
Yakomeje agaragaza ko Abanyafurika ari abahanga bashobora gukora ibintu byose atanga urugero rw’Abanyafurika bajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ko usanga bakora neza nk’abandi Banyamerika, bityo icyo Afurika ikeneye ari ubuyobozi bufata ibyemezo.