sangiza abandi

Perezida Kagame yagaragaje ko ibihugu bikize n’ibikennye bigomba gukorera hamwe bikagera ku iterambere ry’Isi yose

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yagaragaje uruhare rw’u Bushinwa mw’iterambere ry’ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere, ndetse ashimangira ko hagomba kubaho ubufatanye hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye ku buryo buri wese abyungukiramo.

Ni zimwe mu ngingo yagarutseho ubwo yari mu nama ya 22 ya Doha Forum iri kubera i Doha muri Qatar, yahuriyemo n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu, Emir Sheikh Tamim bin Hamad al Thani, abakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro.

Perezida Kagame yagaragaje ko iterambere ry’u Bushinwa ari ingenzi kuko buterana imbere n’ibindi bihugu, atanga urugero rw’ubucuruzi bwarwo n’u Rwanda agaragaza ko agaciro kabwo kazamutse, ndetse ashimangira ubufatanya n’u Rwanda mu kubaka ibikorwaremezo bitandukanye.

Ati” Iterambere ry’u Bushinwa ni ikintu cyiza kuko butera imbere buri kumwe n’ibindi bihugu. Ku Rwanda, agaciro k’ubucuruzi twari dufite n’u Bushinwa karazamutse kava kuri miliyoni 35$, kagera kuri miliyoni 150$. Ibyo ubwabyo bisobanura umusaruro w’ingamba zashyizweho.”

U Bushinwa bukunze gushyirwa mu majwi ko bukoresha imbaraga bufite mu gushyira mu bibazo inyungu z’ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere, ndetse kenshi bigarukwaho n’Abayobozi n’ibitangazamakuru byo mu bihugu byateye imbere birimo Amerika n’ibindi.

Perezida Kagame yagaragaje ko iri hangana hagati y’ibihugu byateye imbere rizakomeza kubaho, ndetse akenshi usanga rituma ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bisabwa gufata uruhande, ariko agaragaza ko bitari bikwiye gutuma habaho ubusumbane mu guharanira inyungu z’Abaturage.

Inama ya Doha yatangiye mu 2000, ni urubuga ruhuriza hamwe Abayobozi n’Impuguke mu kongera gushyiraho imiyoborere isubiza ibibazo bihari, bigira uruhare mu kubaka Isi iteye imbere kandi ireberera abayituye.

Nyuma y’iyi mama, ku munsi wo ku wa gatandatu Perezida Kagame uri muri Qatar yahuye na Perezida w’ihuriro mpuzamahanga ku bukungu, World Economic Forum- Børge Brende, baganira ku kwitegura inama ya ‘AI Summit on Africa’, izabera i Kigali muri Mata 2025.

Perezida Kagame kandi yabonanye na n’umuyobozi mukuru w’inama iganirirwamo ibibazo byugarije Isi, Munich Security Conference, Dr. Christoph Heusgen, bagirana ibiganiro bireba Afurika.

Custom comment form