sangiza abandi

Perezida Kagame yagaragaje ko ikitarishe Abanyarwanda mu myaka 31 cyabateguriye guhangana n’ibikomeye

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yagaragarije Abanyarwanda ko ikitarabishe mu myaka 31 ishize, cyabakomeje kandi cyabateguriye guhangana n’ibigoye bizaza imbere.

Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Mata 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame yongeye kugaragaza ko muri iki gihe ukuri ku mateka y’u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kutakigifatwa uko kuri.

Yatanze urugero rw’inshuti ye yigeze kumubaza uko ahuza amateka y’ibihe by’umwijima u Rwanda rwanyuzemo n’iby’ubusharire rurimo muri iki gihe amahanga arwibasira apfobya amateka yarwo, abasubiza ko Abanyarwanda bahora biteguye.

Yagize ati “Uko nabyumvaga, ntabwo ari njye yabazaga gusa, yabazaga u Rwanda, avuga ngo u Rwanda mubaho gute? Icyo namusubije ni uko kuva ku ntangiriro twari tuzi ko ibyo bibiri bivukana kandi tugomba guhangana na byo uko biri.”

Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko ntawe ufite uburenganzira basaba kubaho, agaragaza ko hari amahirwe yuko mu gihe bahagurutse bakirwanaho bazabaho kandi bakabaho ubuzima bakwiriye.

Umukuru w’Igihugu yongeye kwibutsa amahanga ko ikitarishe Abanyarwanda mu myaka 31 ishize, ari ikimenyetso cy’uko cyabakomeje ndetse kibategura guhangana n’ibiri imbere.

Ati “Muduha ubusa, mukaza mukadukubitira ibintu byose. Iyo ni Isi iri hagati y’amateka y’umwijima w’ahahise ndetse n’ubusharire. Ariko ikitaratwishe ngo kiturangize mu myaka 31 ishize, cyaradukomeje, cyaraduteguye ku bintu bizaza igihe icyo ari cyo cyose, aba bantu bashaka kandi bifuza. Ndashaka kubizeza ko tutazapfa tutari kurwana.”

Perezida Kagame yongeye gukomoza ku kibazo cy’abaturage bo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahunga igihugu cyabo, ariko amahanga akabibona nkaho ari ikibazo cy’u Rwanda.

Yagaragaje ko bamwe mu batotezwa na Leta ya Congo bahorwa ko ari ubwoko bw’Abatutsi bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bahungiye mu Rwanda, bageraho bakakirwa n’Amahanga akabakira nk’Abanye-Congo, ariko ikibazo kigakomeza kwitwa icy’u Rwanda.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje uruhare u Bubiligi bwakoronije u Rwanda bwagize mu kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yashimangiye ko kuva iki gihugu cyakoroniza u Rwanda mu myaka isaga 109 bwakomeje kurusenya, kugeza n’uyu munsi mu kibazo cy’umutekano muke uri mu Karere.

Umuhango wo gutangira Icyunamo n’iminsi ijana 100 yo Kwibuka witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Guverinoma, abashyitsi baturutse mu bihugu byo hanze n’abayobozi b’Imiryango yo Kwibuka.

Custom comment form