Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari i Abidjan muri Côte d’Ivoire aho yifatanyije n’abandi Bakuru b’Ibihugu bo ku mugabane wa Afurika mu nama ngarukamwaka ya Africa CEO Forum 2025.
AFC yatangiye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Gicurasi 2025, yahuje abayobozi b’ibigo barenga 2000, abashoramari n’abanyepolitiki baturutse muri Afurika no ku Isi hose.
Perezida Kagame ari mu bakuru b’igihugu batanze ikiganiro yahuriyemo na Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania, Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na Tiémoko Meyliet Koné, Visi Perezida wa Côte d’Ivoire.
Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Politiki n’imyitwarire ikwiye Isi nshya”, kikaba kigamije gusuzuma uburyo Afurika ishobora guhindura politiki n’imikorere yayo kugira ngo ijyane n’impinduka zikomeje kugaragara ku rwego mpuzamahanga.
Perezida Kagame yagaragaje uruhare Afurika ikwiye kugira mu gutegura ahazaza h’Isi hahujwe n’inyungu zayo, binyuze mu guhuza politiki z’ibihugu, guteza imbere ikoranabuhanga no kongerera urubyiruko ubushobozi mu bukungu.
Yashimiye uruhare abikorera bagira mu iterambere rya Afurika ndetse agaragaza ko mu gihe habayeho gukorera hamwe imbogamizi Afurika ihura nazo zishobora gukemuka.
Africa CEO Forum ni inama izenguruka ibihugu bya Afurika, ihuriza hamwe abayobozi b’ingeri zitandukanye, igashyiraho uburyo bw’imikoranire kugira ngo uyu Mugabane witeze imbere mu bukungu no kugendana n’igihe.



