Perezida Kagame yageze Accra muri Ghana aho yagiye kwifatanya n’abandi banyacyubahiro n’abakuru b’ibihugu mu birori byo kurahira kwa Perezida mushya w’iki gihugu, John Dramani Mahama na Visi Perezida, Naana Jane Opoku-Agyemang.
Ku wa 9 Ukuboza 2024, John Dramani Mahama w’ishyaka National Democratic Congress (NDC), yongeye gutorerwa kuyobora Ghana, n’amajwi 57,4%, atsinze Mahamudu Bawumia.
Perezida Kagame yashimiye Perezida Mahama wongeye gutorerwa kuyobora Ghana, ashimangira ko ibihugu byombi bisangiye ubushake bw’iterambere.
Ati” U Rwanda na Ghana bisangiye ubushake bw’iterambere kandi twiteguye gukomeza imikoranire mu kwagura umubano mwiza n’icyerekezo cy’iterambere rya Afurika.”
John Mahama yabaye Perezida wa Ghana kuva mu 2012 kugeza mu 2017, kuri ubu yongeye gutorerwa uyu mwanya asimbuye ku butegetsi Nana Akufo-Addo w’ishyaka New Patriotic Party (NPP) wagiyeho mu 2017.
U Rwanda na Ghana bisanzwe bifitanye imikoranire mu ngeri zitandukanye zirimo guteza imbere urwego rwo gutwara ibintu n’abantu mu kirere, inzego z’umutekano zirimo igisirikare, ubufatanye mu nzego z’abikorera, ubukerarugendo n’ibindi.