Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki 13 Gashyantare 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda rigizwe n’abayobozi bakuru mu rugaga rw’ubucuruzi muri Arabie Saoudite, riyobowe na Hassan Alhwaizy.
Ni itsinda rigizwe n’abashoramari n’abayobozi b’ibigo barenga 30, baje mu Rwanda kureba ahari amahirwe y’ishoramari no kubaka imikoranire hagati y’inzego z’abikorera zo mu Rwanda no muri Arabie Saoudite.
Ubwo iri tsinda ryageraga mu Rwanda, abarigize bagiranye ibiganiro na bagenzi babo babarizwa mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, ndetse impande zombi zasinyanye amasezerano yo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari ku mpande zombi.
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Jeanne Françoise Mubiligi, yavuze ko aya masezerano ari umusingi w’imikoranire myiza kandi y’igihe kirekire hagati y’ibihugu.
Umunyamabanga Mukuru w’Abikorera muri Arabie Saoudite, Waleed Alorainan, yavuze ko bashingiye ku buryo u Rwanda rworoheje ubucuruzi n’ubunyangamugayo bw’Abanyarwanda, bituma bifuza kongera ishoramari mu Rwanda, ry’iyongera kuri miliyari 8 z’amadolari ya Amerika mu myaka 10 ishize.
Abagize iri tsinda kandi bakiriwe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Jean-Guy Afrika, baganira ku mahirwe y’ishoramari mu buhinzi, mu guteza imbere imijyi, kuzamura imiturire n’ubucuruzi.
Uru ruzinduko ruri mu murongo wa Arabie Saoudite wo kwagura ibikorwa by’ubucuruzi muri Afurika ikigaragaramo amahirwe y’ishoramari.
U Rwanda na Arabie Saudite bisanzwe bifitanye amasezerano y’imikoranire muri dipolomasi yasinywe mu 2018, akubiyemo imikoranire mu nzego z’ubuvuzi, uburezi, ingufu n’ibikorwaremezo.

