Kuri uyu wa Mbere, Perezida Paul Kagame, yakiriye abayobozi b’Ibigo bitandukanye bitabiriye inama Mpuzamahanga ku Ikoranabuhanga mu by’Imari, Inclusive FinTech Forum.
Iyi nama yatangiye kuri uyu wa mbere, tariki ya 24-26 Gashyantare, iri kubera muri Kigali Convection Center, aho yitabiriwe na Perezida Paul Kagame, n’abandi bayobozi barimo ba rwiyemezamirimo, abashoramari n’abafata ibyemezo mu nzego zinyuranye.
Nyuma y’iyi nama Perezida Kagame yakiriye bamwe mu bayobozi b’Ibigo barimo Marlon Chigwende uyobora Ikigo NALA, Madhusudanan Madhu washinze Ikigo Admaius Capital Partners, Parag Bhise uri mu bashinze Ikigo M2P, Parag Bhise uyobora Ikigo Nucleus Software ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nium, Prajit Nanu.
Umukuru w’Igihugu yaganiriye n’aba bayobozi ku iterambere ry’urwego rw’imari hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n’amahirwe y’imikoranire aturuka ku gukora ubucuruzi byoroshye mu Rwanda.
Muri iyi Nama haganiriwe uburyo ibigo bitanga serivisi z’imari zikoresha ikoranabuhanga bishobora gukora neza nta nzitizi, hagamijwe gushimangira ko Afurika igira urwego rw’imari rurengera buri wese.
Hagarutswe kandi ku mbogamizi zikigaragara mu ikoreshwa ry’ayo ma banki n’ibigo by’imari, harimo cyane cyane ibitero by’ikoranabuhanga bishobora guhungabanya umutekano w’amakuru n’imari.
Iri huriro rizakomeza kwiga ku mavugurura akenewe kugira ngo ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu by’imari rigere kuri bose, hibandwa ku bufatanye hagati ya Leta, ibigo by’imari, n’abashoramari.
Ibitekerezo byose bizakusanyirizwa muri iyi nama bizagarukwaho mu zindi nama zirimo Singapore FinTech Festival, Japan FinTech Festival, 3i Summit, na Point Zero Forum.
