Perezida Paul Kagame, yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi bashya 11 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, banizeza ko bagiye gushyira imbaraga mu guteza imbere umubano w’u Rwanda n’ibihugu byabo.
Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 muri Village Urugwiro, kuri uyu wa gatatu, tariki ya 21 Mata 2025.
Mu ba Ambasaderi bashya Perezida Kagame yakiriye harimo Khalid Musa Dafalla wa Sudani, Viacheslav Yatsiuk wa Ukraine, Dr. Habib Gallus Kambanga wa Tanzania, Alfredo Dombe wa Angola, Sylver Aboubakar Minko Mi Nseme wa Gabon na Tone Tinnes wa Norvège.
Mu bandi bakiriwe harimo Abdelkerim Ahmadaye Bakhit wa Chad, Paul Molong Akaro wa Sudani y’Epfo, Luis Alejandro Levit wa Argentine, Vu Thanh Huyen wa Vietnam na Ilyas Ali Hassan wa Somalia.
Aba badiplomate bashya bavuze ko bishimiye uburyo bakiriwe i Kigali ndetse ko bagiye gushyira imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, uburezi, umuco n’indi mishinga y’inyungu rusange.
Ambasaderi mushya wa Ukraine mu Rwanda, Viacheslav Yatsiuk, yavuze ko nubwo ibihugu byombi bitandukanyijwe n’ibilometero birenga ibihumbi bitandatu, hari byinshi bihuriyeho by’umwihariko amateka ababaje ndetse n’umuhate mu kwiyubaka.
Ati” Ukraine iha agaciro gakomeye intambwe u Rwanda rumaze gutera binyuze mu miyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.”
Ambasaderi wa Gabon, Dr. Sylver Aboubakar Minko Mi Nseme, yavuze ko yiteguye gushyira imbaraga mu bufatanye hagati y’u Rwanda na Gabon, cyane cyane mu rwego rw’uburezi, ndetse yavuze ko abanya-Gabon barenga ibihumbi bibiri bari kwiga mu Rwanda.
Iki gikorwa gishimangira umuhate w’u Rwanda mu gukomeza guteza imbere umubano mpuzamahanga no gusigasira inyungu z’igihugu mu ruhando mpuzamahanga binyuze mu mikoranire n’ibihugu binyuranye ku Isi.










