sangiza abandi

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya w’u Bushinwa mu Rwanda

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera Ambasaderi Gao Wenqi, guhagararira igihugu cy’Ubushinwa mu Rwanda.

Uyu muhango wabereye muri Village Urugwiro, ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 29 Nyakanga 2025, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku rubuga rwa X.

Amb Gao Wenqi aje gusimbura Amb. Wang Xuekun washoje inshingano ze muri Werurwe uyu mwaka.

Amb Gao Wenqi yitezweho gukomeza gushimangira umubano wihariye usanzwe hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, ushingiye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari, uburezi, ikoranabuhanga ndetse no kubaka ibikorwaremezo.

Umubano hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa watangiye mu mwaka w’1971, ubwo ibihugu byombi byasinyaga amasezerano y’ubutwererane, ashingiye ku ntego yo guteza imbere umubano w’ubucuti n’ubufatanye hagati y’ibihugu bibiri.

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yafunguwe mu 1972, mu mujyi wa Kigali, mu gihe Ambasade y’u Rwanda i Beijing mu Bushinwa yafunguwe nyuma, igenda ikomeza kwagura ibikorwa byayo mu myaka ya 2000.

U Rwanda rumaze kwakira ba Ambasaderi 16 b’u Bushinwa kugeza kuri Amb.Amb Gao Wenqi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]