sangiza abandi

Perezida Kagame yakiriye intumwa y’inteko Ishinga amategeko y’Amerika

sangiza abandi

Kuri uyu wa gatanu, Perezida Kagame yakiriye intumwa y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, ishinzwe ibijyanye n’igisirikare, Dr. Ronny Jackson, baganira ku bufatanye bukomeje mu guteza imbere amahoro mu Karere.

Ni amakuru yatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro kuri uyu wa gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025.

Ubwo Perezida Kagame yakiraga Dr. Ronny Jackson yari kumwe n’Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda n’Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza NISS, Emmanuel Havugiyaremye.

Itangazo rivuga ko abayobozi bombi baganiriye ku bufatanye busanzwe hagati y’impande zombi no guteza amahoro mu Karere.

Ni uruzinduko rubaye mu gihe Amerika iri mu bihugu byatangaje ko byafatiye ibihano bamwe mu bayobozi b’u Rwanda mu kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

U Rwanda rwagiye rugaragaza ko gufatira u Rwanda ibihano bitazageza ku gisubizo kirambye cy’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse basaba Amerika n’ibindi bihugu gushyikira inzira y’ibiganiro yemejwe na AU n’inama ya EAC-SADC, nk’umuti urambye w’iki kibazo.

Custom comment form