sangiza abandi

Perezida Kagame yakiriye intumwa za Loni baganira ku mutekano mu Karere k’Uburasirazuba

sangiza abandi

Perezida Kagame yakiriye intumwa ya yihariye ya Loni MINUSCA, baganira ku ruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro muri Centrafrique

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Intumwa yihariye ya Loni muri Repubulika ya Centrafrique akaba n’Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kugarura amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA), Madamu Valentine Rugwabiza, hamwe na Lt Gen Humphrey Nyone, Komanda Mukuru w’ingabo za Loni muri Centrafrique.

Iyi nama yabereye muri Village Urugwiro, ku wa 20 Gicurasi 2025  yibanze ku mutekano wo mu Karere no ku ruhare u Rwanda rukomeje kugira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique. Bagarutse kandi ku buryo ubwo bufatanye bushimangira umusanzu u Rwanda rutanga mu bikorwa mpuzamahanga bigamije kugarura ituze n’iterambere.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite uruhare runini muri MINUSCA, aho rumaze imyaka igera ku icumi rwohereza abasirikare n’abapolisi bagira uruhare mu kurinda abasivile, gucunga umutekano no gutanga ubufasha mu bikorwa by’ubutabazi.

Perezida Kagame yashimye ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye, anashimangira ko u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, aho bibaye ngombwa hose ku Isi.

Ibiganiro byagaragaje ko hari ubushake bukomeye bwo gukomeza ubufatanye hagati y’u Rwanda na MINUSCA, ndetse no gukomeza kwagura inzego z’ubushobozi mu kurinda abaturage no gushyigikira amahoro arambye.

Iyi nama ni ikimenyetso cy’umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye, ndetse ikomeza kugaragaza isura nziza y’u Rwanda nk’igihugu gifite ubushake n’ubushobozi bwo gutanga umusanzu mu mahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga.

Custom comment form

Amakuru Aheruka