sangiza abandi

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Bourita wamugejejeho ubutumwa bw’Umwami wa Maroc

sangiza abandi

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Maroc, Nasser Bourita, wamushyikirije ubutumwa bw’Umwami wa Maroc, Mohammed VI.

Ni amakuru yatangajwe n’Ibiro bya Perezida Kagame, binyuze ku rubuga rwa X, kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Mutarama 2025.

Ubutumwa buvuga ko Perezida Kagame yakiriye Minisitiri wamugejejeho ubutumwa bw’Umwami wa Maroc, Mohammed VI, ndetse baganira ku buryo bwo guteza imbere umubano uhuriweho n’ibihugu byombi ndetse n’imikoranire mu Karere.

U Rwanda na Maroc bisanzwe bifitanye imikoranire ishingiye ku bufatanye bwahawe imbaraga mu 2016, ubwo habaga ingendo z’abakuru b’Ibihugu byombi.

Mu ruzinduko Umwami wa Maroc yagiriye mu Rwanda muri Kamena 2016, rwasize hasinywe amasezerano y’ubufatanye agera muri 20, kugera mu 2017, ubwo Maroc yafunguraga Ambasade mu Rwanda, ndetse igahita itangira gukora.

Mu 2019 ibihugu byombi byongeye gushyira umukono ku masezerano 12, yasinyiwe i Rabat muri Maroc, agendanye no guteza imbere ibijyanye n’ingufu, uburezi, ubucuruzi, ibidukikije, ubufatanye mu by’ubutabera n’ibindi.

Custom comment form