Ku gicamutsi cyo ku wa gatanu, Perezida Paul Kagame, yakiriye Ambasaderi wa Zambia, Lazarous Kapambwe warumuzaniye ubutumwa bwa mugenzi we uyobora Zambia, Hakainde Hichilema.
Ni amakuru yasangijwe ku rubuga rwa X n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ku wa gatanu, tariki ya 10 Mutarama 2024.
U Rwanda na Zambia bisanzwe bifitanye umubano ukomeye Kandi umaze imyaka myinshi, ushingiye ku guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ishoramari, ubumenyi n’ikoranabuhanga.
Sibyo gusa kuko ibihugu byombi bifitanye amasezerano hagati y’abikorera, ay’imikoranire ku bijyanye n’abinjira n’abasohoka, ay’ubuvuzi, guteza imbere ishoramari, ubuhinzi, ubworozi, uburobyi n’ibindi byinshi.
Muri Gicurasi 2024, Ambasaderi Emmanuel Bugingo yagejeje kuri Perezida Hakainde Hichilema impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri Zambia.
Ambasaderi Bugingo yagaragarije Perezida Hachilema ko ari intangiriro nziza yo kwagura no kurushaho gushyigikira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.