sangiza abandi

Perezida Kagame yasabye Afurika gusubira inyuma ikubaka umusingi uhamye w’iterambere hifashishijwe ‘AI’

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yagaragaje ibintu bitatu bikwiye guhabwa umwihariko mu ishoramari ryo guteza imbere ikoranabaganga, bizafasha mu kwihuza kwa Afurika no gukoresha amahirwe ahari mu kugera ku iterambere binyuze mu ikoreshwa ry’Ubwenge Buhangano.

Ni ibyo yagarutseho mu butumwa yatanze ubwo yatangiza ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranbuhanga ry’Ubwenge Buhangano muri Afurika, ya ‘Global AI Summit on Africa’ iri kubera i Kigali, muri Convection ku wa 2-3 Mata 2025.

Ni inama yitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe, Mahmoud Ali Youssouf, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Dr. Musalia Mudavadi n’abandi.

Perezida Kagame avuga ko Afurika idakwiriye kongera gusigara inyuma y’indi migabane, ishaka uburyo yayishyikira, ahamya ko Afurika ubwayo igomba guhaguruka, abayituye bagafatanya kugera ku iterambere kuko biri mu nyungu zabo.

Yaboneyeho kandi gushimira Afurika Yunze Ubumwe, Smart Africa n’abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare mu ishyirwaho ry’akanama gashinzwe Ubwenge Buhangano muri Afurika ka ‘Africa AI Council’, agaragaza ko amahirwe Afurika ifite yakwikuba bigizwemo uruhare na AI.

Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikwiye gusubira inyuma, hakubakwa umusingi uhamye mu kwihuza hakoreshejwe ikoranabuhanga, ndetse agaragaza ibintu bitatu byahabwa umwihariko kugirango bigerweho.

Ati” Reka mvuge ibintu bitatu dukwiye guha umwihariko mu ishoramari. Icya mbere ni ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga, icya kabiri ni ukubaka abakozi bacu kugira ngo bajyane n’ibisabwa n’isoko ry’umurimo, ku murongo w’ibanze, Afurika ikeneye aho ikusanyiriza amakuru akanasesengurwa. […] Icya gatatu ni ukwihutisha ukwihuza k’Umugabane wacu.”

Mu bindi yagarutseho ni uko hari ahakiri ugushidikanye kuri ubu Bwenge Buhangano by’umwihariko ku bijyanye n’umutekano w’amakuru y’abantu, gusa avuga ko ikoranabuhanga rikwiye kuba irizanira abantu ibyiza mu gihe rikoreshejwe uko bikwiye.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko Ubwenge Buhangano bwakifashishwa mu nzego ziterambere muri Afurika, agaragaza ko kuri ubu Afurika igizwe na miliyari 1.5 ndetse kuba abenshi muri aba ari urubyiruko bitanga icyizere ko AI izafasha mu iterambere.

Mu ijambo rya Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, yagaragaje ko ubwenge Buhangano bwashyirwamo imbaraga mu byiciro by’ingenzi bikeneye iri koranabuhanga kurusha ibindi aribyo Ubuhinzi, uburezi ndetse n’ubuzima

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika byashyize imbaraga mw’ikoreshwa ry’Ubwenge Buhangano mu byiciro bitandukanye birimo ubuvuzi, ubuhinzi, ubushakashatsi, mu gutanga serivisi za Leta, ndetse n’urwego rw’imari, hagamijwe kongera ubumenyi no kwihutisha iterambere ry’igihugu.

Custom comment form