sangiza abandi

Perezida Kagame yasabye ubufasha Turukiya mu gushakira amahoro n’umutekano Uburasirazuba bwa RDC

sangiza abandi

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we wa Turukiya, Recep Tayyip Erdoğan, nk’umufatanyabikorwa mu gushaka amahoro n’umutekano, agaragaza ko ingufu iki gihugu gishyiramo zanifashishwa mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC.

Ni ibyo yagarutse mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’ibiganiro byabereye mu muhezo yagiranye na Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdoğan, kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Mutarama 2025.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida Kagame yongeye kugaragaza ko yifatanyije n’abaturage b’iki gihugu baburiye ababo ndetse n’abagezweho n’ingaruka y’inkongi y’umuriro yibasiye hoteli iri i Bolu, igahitana ubuzima bw’abarenga 76.

Perezida Kagame yashimiye, Turukiya nk’umufatanyabikorwa mu bikorwa by’ubuhuza no gushakira amahoro n’umutekano ibihugu birimo Somalia na Ethiopia, amusaba ko yagira uruhare mu gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati” Nyakubahwa Perezida ndashaka kugushimira ku bw’ingufu mushyira mu buhuza, by’umwihariko turabashimira ku bw’ingufu mwashyize mu guhuza Somalia na Ethiopia mu bihe bishize.”

Yakomeje agira ati “Rero biranashoboka ko izo mbaraga zanyu mu buhuza zishobora no kugirira akamaro ko kugarura amahoro n’umutekano mu karere kacu by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Ibihugu byombi Kandi byaboneyeho gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubufatanye bwa RBA na Turkish Radio and Television Corporation.

Perezida Kagame yagaragaje ko isinywa ry’aya masezerano n’andi atandukanye byerekana ko ibihugu byombi birajwe ishinga no gushaka amahirwe y’ubufatanye no gutera imbere.

Perezida wa Turukiya yatangaje ko yishimiye kwakira mugenzi we ndetse akaba inshuti ye Perezida Paul Kagame.

Ati” Ni iby’agahebuzo kuri njye kwakira inshuti yanjye Perezida Paul Kagame, mu uru ruzinduko rwa mbere rw’akazi, Umukuru w’Igihugu uturutse mu Rwanda agiriye mu gihugu cyacu. Uruzinduko rw’uyu munsi turufata nk’indi ntambwe nshya mu guteza imbere ubufatanye bw’impande zombi.”

Uyu muyobozi avuga ko igihugu cye cyiteguye gutanga umusanzu mu gushakira amahoro Uburasirazuba bwa RDC, binyuze mu kurushaho gushyigikira ibiganiro bya Luanda bigamije kugarura amahoro n’umutekano aka karere.”



Custom comment form