Perezida Paul Kagame yashimiye abitabiriye inama ya kabiri y’Ihuriro ry’Ubukungu rigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko rusanjye rya Afurika (AfCFTA Business Forum) izwi nka Biashara Africa, by’umwihariko mu gihe igihugu gihanganye n’icyorezo cya Marburg.
Ibi Perezida Kagame yabigarutse mw’ijambo rye ry’umunsi ashimira abitabiriye Biashara Africa mu Rwanda ruri guhangana n’icyorezo cya Marburg. Ati” Ariko ndashaka kubashimira mwese kuba muri hano, ndashaka kubizeza ko u Rwanda ruri gukora ibyo dushoboye byose mu kurwanya iyi virusi.”
Biashara Africa ibaye ku nshuro ya kabiri yahuje abantu bagera ku 1200 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye ku Mugabane wa Africa, abikorera n’abandi, ikaba iteraniye muri Kigali Convention Center.
Iyi nama iteranye mu gihe u Rwanda ruri guhangana n’icyorezo cya Marburg cyagaragaye bwa mbere tariki ya 27 Nzeri 2024. Gusa ibikorwa byo kuyishya birakomeje aho hatangiye gutangwa inkingo ku baganga n’abakora mu mavuriro bafite ibyago byinshi byo kuyandura kurusha abandi.