sangiza abandi

Perezida Kagame yashimiye Papa Francis wazuye umubano w’u Rwanda na Kiliziya

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yatangaje ko yababajwe n’urupfu rw’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, amushimira uruhare rwe mu kunga u Rwanda na Kiliziya Gatolika.

Mu butumwa Umukuru w’igihugu yanyujije ku rukuta rwa X, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Mata 2025, yatangiye agaragaza ko yashavujwe n’urupfu rwa Papa Francis.

Ati “Twababajwe n’urupfu rwa Nyiricyubahiro Papa Fransisko, ijwi ry’umuco wo kugira impuhwe, kwicisha bugufi, n’ubufatanye mu Isi.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje agaragaza ko Papa Francis yagize uruhare mu gushyigikira umubano mwiza hagati ya Kiliziya Gatolika n’u Rwanda, binyuze mu kumenya amateka y’ukuri ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Ati “Ubuyobozi bwe bwaranzwe no kumenya nta buryarya amateka ya Kiliziya mu Rwanda, biganisha mu gihe gishya cy’imibanire myiza hagati ya Kiliziya Gatolika n’igihugu cyacu hashingiwe ku kuri, ubwiyunge no kwiyemeza gushyigikira imibereho myiza y’Abanyarwanda.”

Perezida Kagame yasoje akomeza abakirisitu Gatolika n’idini Gatolika muri rusange, ku bwo gutabaruka k’Umushumba mukuru waryo.

Ati “Mu izina ry’abaturage b’u Rwanda nanjye ubwanjye, nihanganishije mbikuye ku mutima Kiliziya Gatolika n’Abagatolika ku Isi.”

Tariki 20 Gicurasi 2017, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakoreye uruzinduko i Vatican, bakirwa na Papa Francis, ndetse bagirana ikiganiro cyazahuye umubano hagati ya Kiliziya Gatolika n’u Rwanda.

Ni umubano wari umaze igihe urimo agatotsi kubera uruhare rwa bamwe mu bihaye Imana ba Kiliziya Gatolika muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Icyo gihe Papa Francis yemeye uruhare rw’Abihaye Imana mu kwijandika mu byaha by’ivangura ndetse n’amacakubiri, ndetse yifatanya n’abagizweho ingaruka n’ibyo bikorwa bibi n’abakigerwaho n’ingaruka zabyo.

Custom comment form

Amakuru Aheruka