Perezida Kagame yashimye intambwe RIB yateye mu gihe cy’imyaka umunani imaze ikora, ndetse yibutsa ko bakwiriye gukomeza gutanga ubutabera bunoze.
Ni ibyo yagarutse kuri uyu wa gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2025, ubwo yakiraga ku mugaragaro indahiro y’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Col Pacifique Kayigamba Kabanda.
Perezida Kagame yavuze ko mu myaka umunani RIB imaze ishinzwe yateye intambwe igaragara mu kugenza ibyaha, ndetse imaze kuba inkingi ikomeye y’umutekano w’igihugu.
Perezida Kagame kandi yibukije RIB ko ikwiye kurangwa n’ubunyangamugayo, kugirango ubutabera butangwe kandi vuba, rukaba urwego abaturage bibonamo kandi bizera.
Ati” Kuba inyangamugayo na byo bikwiye kwitabwaho, bikaba ishingiro ryibikorwa byacu byose, Abanyarwanda bakwiye kugira inzego zibakorera akazi bifuza kandi bakanazizera.”
Perezida Kagame yibukije abayobozi ba RIB ko nta mwanya wo kwihanganira imyitwarire idakwiye cyangwa imikorere idasobanutse, avuga ko ibyo bitagomba kuranga abanyamwuga mu kazi kabo, ndetse yongeraho ko inshingano bahawe ari ukugirango umuturage abeho neza.
Col Pacifique Kayigamba Kabanda yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, asimbuye Jeannot Ruhunga wayiyoboraga kuva ku wa 9 Mata 2018.
