sangiza abandi

Perezida Kagame yashimye ibisubizo bimaze gutangwa na Unity Club, yongera kwibutsa amateka y’u Rwanda n’icyo Abanyarwanda bari cyo

sangiza abandi

Perezida Kagame yitabiriye igitaramo cy’Inkera y’Imihigo ya Unity Club Intwararumuri isoza ihuriro rya 17 ry’uwo muryango, ashimangira ko wabayeho mu gihe igihugu cyari gifite ibibazo byinshi, aho abantu bageragezaga gushakisha ibisubizo.

Iyi nkera yabaye ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo 2024, aho Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zitandukanye ziganjemo amateka y’u Rwanda n’icyo Abanyarwanda bari cyo.

Perezida Kagame yashimiye umuryango Unity Club Intwararumuri avuga ko uhuza abantu by’umwihariko abahoze ari abayobozi muri Guverinoma.

Yakomeje ahamya ko ari umuryango  washinzwe hashingiwe ku mateka y’Abanyarwanda, nka kimwe mu ngamba nyinshi zafatwaga n’igihugu kugira ngo haboneke ibisubizo byatewe n’amateka y’u Rwanda.

Ati” Icya mbere cy’ibanze cya Unity Club iraduhuza kuko twari tumaze imyaka myinshi tutabonana. Unity Club rero iza kuza nka kimwe mu ngamba nyinshi zafatwaga kugira ngo ibi bisubizo twahawe n’amateka yacu biboneke. Ibisubizo bishingiye ku bibazo byinshi.” 

Perezida Kagame yavuze ko amateka y’u Rwanda arimo icyo Abanyarwanda ari cyo, ndetse abasaba guharanira kurangwa n’ibyiza kuko ari rwo rugamba u Rwanda ruriho mu myaka 30 ishize.

Ati” Kuba icyo turi cyo nk’Abanyarwanda, twifuza kukigira cyiza. Kukigira cyiza, niba uvuze Umunyarwanda, abantu bakumva ko, ni byo, Abanyarwanda twumva ko bameze batya, bagira batya, bavuga batya, bafite byiza bibaranga. Niyo ntego ya mbere.”

Perezida Kagame yagaragaje ko ibikorwa byiza u Rwanda rushobora gukora byasibanganya icyasha rwasizwe n’amateka mabi rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko mu mboni z’amahanga.

Ati“ Ariko hari abandi bakituzi nk’aho ari rwa Rwanda rwa mbere y’imyaka 30 ishize. Icyo gihe igikurikiraho ni rwa Rwanda rw’abicanyi. Erega twakoze ishyano, twakoze ishyano pe. Iryo zina, iryo bara dufite tuzaribana igihe kirekire kuko ibyanditswe mu mateka no mu bitabo ntibisiba.”

Yakomeje agaragaza ko kugabanya ububi bw’iryo zina bishoboka, ati “ Muri ibyo twifuza rero, iryo zina ryacu, icyo turi cyo, icyo dushaka kuba, n’ibyo twabaye mu bihe bibi bihora ari ugukirana kimwe kigomba kunesha ikindi. “

Perezida Kagame kandi yakomoje ku bagoreka Ikinyarwanda, atanga urugero rw’abakoresha inshinga guhereza mu mwanya wo ‘guha’, yifashishije indirimbo yitwa ‘Uwangabiye’ asobanura ko ukugabiye inka aba aguhaye inka, ntabwo aguhereje inka.

Akomeza avuga ku bakoresha indimi zenda gusa n’ibihugu bituranye n’u Rwanda, ati “ ikintu ngo ‘cyiwe’, kintu cy’iwanjye. Oya, ni icyanjye, ni icyawe, ni icye ntabwo ari icy’iwe.”

Perezida Kagame akunze kugaragara akosora abavuga nabi Ikinyarwanda, ndetse ashimangira ko uru rurimi ruri mu bigize Umunyarwanda n’icyo aricyo adashobora kwiyaka.



Custom comment form

Amakuru Aheruka