sangiza abandi

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya muri Perezidansi no muri NISS

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yagize Brig Gen Jean Paul Nyirubutama Umujyanama Mukuru Wungirije mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika, naho James Wizeye aba Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), umwanya asimbuyemo Brig Gen Nyirabutama.

Ni mu itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Mutarama 2026

Brig Gen Nyirubutama agiye kungiriza Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika.

Hari hashize amezi atatu kandi Perezida Kagame afashe icyemezo cyo kuzamura mu ntera Jean Paul Nyirubutama wari ufite ipeti rya Lieutenant Colonel ahabwa ipeti rya Colonel.

Ni mu gihe James Wizeye yari amaze igihe ari umudipolomate muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza kuva mu 2005.

James yahawe umwanya muri NISS

Photos:

[fluentform id="3"]