Perezida Paul Kagame yasuye ikirombe cya Nyakabingo, giherereye mu karere ka Rulindo, gicukurwamo amabuye y’agaciro menshi yo mubwoko bwa Wolfram.
Iki kirombe, giherereye mu Murenge wa Shyorongi, gikorerwamo n’abakozi barenga 1800, ndetse umusaruro wacyo wikubye hafi inshuro ebyiri mu myaka isaga itanu ishize.
Ubucukuzi bwa Wolfram muri Nyakabingo bwatangiye mu 1930, ariko guhera mu 2022, bwashyizwe mu maboko ya Trinity Metals Group, iyi sosiyete ikaba ifite amasezerano yihariye n’u Rwanda.
Iki kirombe gifite ubuvumo butanu, harimo ubwambukiranya bwa metero 800 n’ubujyakuzimu bwa metero 120, bukorerwamo hakoreshejwe ikoranabuhanga rihambaye.
Gifite imashini zitwara abakozi, ibyuma bitanga umwuka, ibikoresho bikurura amazi, n’ibifasha mu kugabanya impanuka byashyizwe imbere mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abakozi.
Mu kwezi kwa Werurwe 2025, ubuyobozi bwa Trinity Nyakabingo bwatangaje ko hashize amezi arindwi nta mpanuka irabaho ituma umukozi asiba akazi, bikaba ari ikimenyetso cy’ubunyamwuga n’umutekano mu kazi ko gucukura amabuye y’agaciro.
Wolfram ni amabuye y’agaciro akunze gukoreshwa mu gukora ibikoresho bikomeye n’ibikenerwa cyane n’inganda zikora indege, imbunda, ibifaru, amasasu, ibyogajuru ndetse n’ibikoresho byo mu bwubatsi.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB), rwatangaje ko u Rwanda, rwohereza toni 24 za Wolfram buri cyumweru mu mahanga, ziganjemo izicukurwa muri iki kirombe cya Nyakabingo n’ahandi.
Mu 2024, Trinity Metals yacukuye toni 1107 za Wolfram muri Nyakabingo, ndetse intego yayo ni ugukuba kabiri uwo musaruro mu myaka ine iri imbere, binyuze mu kongera ubushobozi, kunoza imikorere no gukomeza gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.


