sangiza abandi

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rugiye gufungura Ambasade muri Algeria

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame, uri mu ruzinduko rw’akazi muri Algeria yatangaje ko u Rwanda rugiye gufungura Ambasade nshya muri iki gihugu, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ibi Perezida Kagame yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Algiers, umurwa mukuru wa Algeria, ku mugoroba wo ku wa kabiri, tariki ya 3 Kamena 2025, aho yari kumwe na mugenzi we wa Algeria, Perezida Abdelmadjid Tebboune.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko gufungura ambasade bizafasha mu kongera ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ubucuruzi, umutekano, ikoranabuhanga, uburezi ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere bihuriweho n’impande zombi.

Ati“U Rwanda rwiyemeje guteza imbere umubano n’amahanga hashingiwe ku nyungu rusange, no guteza imbere amahirwe y’ubufatanye. Gufungura ambasade y’u Rwanda muri Algeria ni intambwe ikomeye izafasha kugera kuri ibyo byose.”

Ku rundi ruhande, Perezida Tebboune yashimye icyemezo cy’u Rwanda, avuga ko u Rwanda ari igihugu cy’ingenzi muri Afurika, kandi ko Algeria yiteguye kwagura umubano nacyo ku nzego zitandukanye, ndetse yomgeraho ko Algeria izakomeza kuba umufatanyabikorwa w’icyitegererezo mu bijyanye n’ubufatanye bw’Afurika.

Mbere y’iki kiganiro n’itangazamakuru, Perezida Kagame na Perezida Tebboune bahuriye mu biganiro n’intumwa z’ibihugu byombi, bigamije kurebera hamwe uburyo bwo gukomeza gushimangira umubano n’ubufatanye bw’u Rwanda na Algeria, ndetse hashyirwa umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego 12.

Izo nzego zirimo serivisi z’indege, gutanga viza, itumanaho, polisi, inganda z’imiti, amashuri makuru, ubuhinzi, guhanga imirimo, itumanaho n’ikoranabuhanga, ubutabera, amahugurwa y’abakozi, gushyigikira ishoramari.

Aya masezerano agaragaza ubushake bw’impande zombi mu kongera ubufatanye bushingiye ku nyungu z’igihe kirekire, ndetse no guteza imbere amahirwe y’iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi.

Custom comment form

Amakuru Aheruka