sangiza abandi

Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi i Doha muri Qatar

sangiza abandi

Ku wa kabiri, tariki ya 11 Gashyantare 2025, Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi i Doha muri Qatar.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Dr. Ahmad bin Hassen Al-Hammadi, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida Kagame ku rubuga rwa X.

U Rwanda na Qatar ni ibihugu bifitanye umubano ukomoka ku bufatanye mu nzego zitandukanye, ndetse n’ubushuti bw’abayobozi b’ibihugu byombi bagenderana kenshi.

Ni uruzinduko rwa gatatu Perezida Kagame agiriye muri icyi gihugu mu myaka ibiri, kuko nko muri 2024 yitabiriye irushanwa rya Grand Qatar Prix, ndetse no muri Gashyantare uwo mwaka yari yahagiriye uruzinduko rw’akazi.

Bigendana no kuba abayobozi ba Qatar nabo basura u Rwanda, kuko nko muri 2022 Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yasuye u Rwanda yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu naza Guverinoma, ndetse n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bakunze gusura u Rwanda.

Ibihugu byombi bifitanye amasezerano menshi y’imikoranire arimo aherutse gushyirwaho umukono agamije kongerera ubumenyi ingabo z’u Rwanda mu bijyanye n’indege, agamije gusangira ubunararibonye mu bikorwa byo gucunga umutekano no guhugura abashinzwe umutekano.

Aya masezerano yose ari muri cyerekezo cy’ibihugu byombi cyo gukemura ibibazo bihangayikishije Isi n’Akarere biherereyemo, himakazwa amahoro n’umutekano, guteza imbere ubukungu, kuzamura ishoramari ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

Byumwihariko Qatar iri gukorana n’u Rwanda mu mushinga wo kubaka ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera no kugura imigabane ingana na 49% muri RwandAir. Perezida Kagame aherutse gutangaza ko hari byinshi biri gukorwa ngo uyu mushinga ujye mu buryo.

Custom comment form