Kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Werurwe 2025, Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abamisitiri yateraniye muri Village Urugwiro.
Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo y’ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo (EICV 7), iherutse gushyirwa hanze n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, NISR, yamuritswe ku wa Gatatu, tariki ya 16 Werurwe 2025.
Iyi nama kandi yemeje amateka arimo irigenga ibyiciro by’ingabo z’u Rwanda n’andi arimo irigena inama zifata ibyemezo mu ngabo z’u Rwanda, irigena ibikoresho bya gisirikare bigirwa ibanga n’irigena abakozi bihariye b’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu.
Minisitiri wa Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira imikino y’itsinda ryiswe Nile Conference yo gushaka itike y’imikino ya nyuma y’Irushanwa rya Basketball Africa League rizabera mu Mujyi wa Kigali tariki ya 17-25 Gicurasi 2025.
Mu bindi byemejwe n’iyi nama ni uko u Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga ku Mutekano wa Afurika, igiye kuba ku nshuro ya mbere, izaba tariki ya 19-21 Gicurasi 2025.
U Rwanda ruzakira kandi Inama Nyafurika igamije kwimakaza ikoranabuhanga mu Buhinzi, izaba hagati ya tariki 9-13 Gicurasi 2025.
