sangiza abandi

U Bubiligi bwishe u Rwanda, turaza kubwihanangiriza- Perezida Kagame

sangiza abandi

Perezida Kagame yagaragaje ko u Bubiligi ari bwo bwagize uruhare mu mahano yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi 100.

Yabigarutseho mu butumwa yahaye abasaga ibihumbi 8 baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu, bari bateraniye muri BK Arena, kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2025.

Iyi gahunda y’Umukuru w’Igihugu yo kwegera abaturage ni ubwa mbere yari ibaye kuva yatorerwa kuyobora u Rwanda muri manda ya 2024-2029.

Perezida Kagame wagize umwanya wo kuganira n’Abanyarwanda ku bihe u Rwanda ruri gucamo, yagaragaje u Bubiligi nk’imvano y’ikibazo cy’umutekano muke mu Karere, anabasaba kudahangayika ahubwo bakarushaho kugira imbaraga zo kwiteza imbere.

Yakomoje ku mateka y’u Rwanda avuga ko hari abo rwita inshuti baruhesha ukuboko kumwe bakarwamburisha ukundi, kugira ngo babone uko bahora barugaraguza agati.

Ati “Amateka yacu aragoye ku buryo abo wita inshuti, bamwe mwita abafatanyabikorwa, ku ruhande rumwe, baguhesha ukuboko kumwe bakakwambura bakoresheje ukundi kuboko. Impamvu na yo ni ukugira ngo ugume muri ayo ngayo, ntupfuye ntukize baguhorane batyo, ariko ndetse ubemereye ukarangaraho gato no gupfa ntacyo bibatwaye.”

Yakomeje avuga ko mu myaka 30 ishize na mbere yayo, u Rwanda rwanyuze mu bihe bibi, ariko byagizwemo uruhare n’amahanga harimo n’u Bubiligi.

Ati “Amateka yacu tubayemo, mu myaka 30 ishize ariko ifite iyindi yayibanjirije myinshi n’imibereho mibi y’igihugu cyacu n’Abanyarwanda, muribuka abacu twatakaje (…) ababigizemo uruhare batari Abanyarwanda kandi bagize uruhare runini ruruta urw’Abanyarwanda muri ayo mateka yatumye ibintu bimera bityo. Ni bo abo ngabo n’uyu munsi bakidukurikirana, batubuza amahwemo, ndetse banakuziza ko uva ha handi udapfuye ntukire, ibyo ukagomba kubyishyura.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kimwe n’ibihugu byo mu Karere [Congo n’u Burundi], u Rwanda rwagize ibyago byo gukoronizwa n’u Bubiligi.

Ati “Ibyago bimwe dufite ni ukuba twarakoronijwe n’agahugu gato nk’u Rwanda ndetse ako gahugu kagatema u Rwanda kakarucamo ibice kugira ngo rungane nako. Ubwo ni u Bubiligi mvuga kandi ndaza kubwihanangiriza.’’

“U Bubiligi bwishe u Rwanda bukica Abanyarwanda, amateka aya yose arenze imyaka 30 gusa, rukajya rutugarukaho rukongera n’abasigaye rukongera rukabica. Twarabihanangirije kuva kera, turaza kubihanangiriza n’ubu ngubu.”

Perezida Kagame yavuze ko intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo ifitanye isano n’ubukoroni kandi itatangijwe n’u Rwanda.

Yakomeje ati “Ntabwo iyi ntambara ari iy’u Rwanda, ntabwo ari u Rwanda rwayitangiye ahubwo icyo abayitangiye bashakaga ni cyo turwana nacyo. Intambara ifite inkomoko igenda ikagaruka kuri ayo mateka nari maze kuvuga, abantu bitwa Abanyarwanda bamwe bagiye bisanga hakurya y’imipaka tuzi ubu ngubu y’u Rwanda, ntabwo ari u Rwanda rwabatwayeyo.”


Yagaragaje ko u Rwanda nta ruhare rwagize mu gutuma bamwe mu Banyarwanda bisanga za Kisoro muri Uganda cyangwa za Masisi na za Rutshuru muri RDC.

Asanga kugira ngo abisanze muri ibyo bihugu kugira ngo behave, bakwiye kubahavana ariko bakagumana n’ubutaka bwabo.

Perezida Kagame yavuze ko amahoro arambye azatangwa no guha uburenganzira abantu aho kubashora mu nzira ituma bashaka kuburwanira.

Ati “Iyo uje kubikururamo noneho Abanyarwanda, bakazira ko ibyo bihugu bindi bidashaka abo bantu bari yo, twagira dute se? Turahangana nawe.”

Perezida Kagame yavuze amahanga arenza ingohe FDLR ‘yita ntoya’ igakomeza guhungabanya umutekano w’u Rwanda nyamara rwo bakarushinja gukorana na AFC/M23.

Yakomoje ku Bubiligi bwicaye bugahamagarira Isi yose gufatira igihugu gito nk’u Rwanda ibihano, avuga ko biteye isoni.

Ati “Ababiligi bakagenda bakajya i Kinshasa bagatunga urutoki u Rwanda bakavuga ko baza kurufatira ibihano kandi bagiye kubwira Isi yose kubikora ku Rwanda, ariko se wowe nta soni ugira? Isoni aho zikwiye gutangirira ku guhamagarira Isi yose guteranira ku Rwanda, u Rwanda uko rungana, twebwe twicaye aha tugateranirwaho n’Isi yose? Ibi ni ibikwiye kuba biteye isoni abantu bamwe. Baruretse ko turi aho twirwanaho twirwariza.”

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza kwiyubaka no kubana neza n’abandi baba abaturanyi n’aba kure, abibutsa ko igitutu cy’amahanga kidakwiye kubaca intege ahubwo yabaviramo kwiga guhangana no gushyiramo imbaraga uko bikwiye ndetse “nta kibi gishobora kutubaho ubu kiruta icyatubayeho.”

Custom comment form

Amakuru Aheruka